ITANGAZO ODHR/0002/2015   Kwamagana ifungwa rya Madame Adeline Rwigara, ihohoterwa, isenyerwa n’ubwambuzi bikorerwa abaturage mu Rwanda

Observatoire des droits de l’homme au Rwanda
Ikigo kigenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda
Email : odhrwanda@gmail.com







ITANGAZO ODHR/0002/2015

Kwamagana ifungwa rya Madame Adeline Rwigara, ihohoterwa, isenyerwa n’ubwambuzi bikorerwa abaturage mu Rwanda

Ikigo ODHR (Observatoire des droits de l’homme au Rwanda) kigenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda cyamaganye bikomeye ibikorwa by’iterabwoba n’ubugome burenze kamere Leta ya Paul Kagame ikomeje gukorera Abanyarwanda.
Ibikorwa nkibyo ODHR ifitiye gihamya muli iki gihe ni ihonyorwa ry’uburenganzira bwo gutunga no gukoresha umutungo wawe, uburenganzira bwo gutanga ibitekeerezo byawe udashyizwe ku nkeke.
Mu turere tunyuranye, ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje kubuza uburyo abaturage bubasenyera amazu bita ko yaba yarubatswe mu buryo bunyuranye n’amategeko. Ingaruka z’ubu bwambuzi nuko abaturage bahinduka impunzi mu gihugu cyabo, ntibahabwe ingurane ihwanye n’amafranga batanze, ntibabone n’imfashanyo yo kubona ahandi batura, ibyo bigatuma baba ku gasi kandi basanzwe bifashije.
Si Rubanda ya giseseka gusa Leta y’u Rwanda yambura ibyabo.
Mu kwezi kwa kabiri gushize, umunyemari Rwigara Assinapol yitabye Imana, Leta y’u Rwanda yaratanguranwe itangaza ko yazize impanuka y’imodoka. Nyamara umupfakazi n’abana ba Nyakwigendera bahamya ko yali amaze iminsi atotezwa n’inzego z’umutekano, bityo akaba yarishwe azira umutungo we.
Nkuko byaje kugaragara koko, guverinoma ya Paul Kagame yakomeje guhohotera umuryango wa Rwigara, ku buryo mu minsi ishize yashyizeho akarusho iwutegeka gusenya inzu ye y’amagorofa atanu, igamije gusa kubuza uburyo no kwicisha inzara umupfakazi n’imfubyi yasize.
ODHR iributsa ko kwambura rubanda umutungo wabo cyangwa gusenyera umuturage inzu binyuranye n’amategeko iyo bidaturutse ku mpamvu z’imishinga ifitiye rubanda akamaro, ko n’iyo byaterwa n’imishinga y’ingirakamaro, usenyerwa agomba guhabwa ingurane ihwanye n’agaciro igikorwa kigiye gusenywa gifite.
Muli iki gitondo taliki ya 7/8/2015, Madame Adeline Rwigara yafashwe n’igipolisi cya Leta ashyirwa mu buroko azira ibiganiro we n’abana be bahaye itangazamakuru, nka BBC Gahuzamiryango na RFI bamagana iryo senyerwa.
Icyemezo cyo gufunga uyu mubyeyi cyongeye kugaragaza bidakuka kamere nyayo y’ubutegetsi bw’u Rwanda butagirira impuhwe abacikacumu, abapfakazi n’imfubyi.
Ikigo ODHR (Observatoire des droits de l’homme au Rwanda) kigenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda, kirasaba guverinema y’Urwanda :
1. Guhita irekura umupfakazi wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara
2. Guha umutekano umuryango we no guhagarika icyemezo n’ibikorwa byo kumusenyera inzu yiyubakiye mu buryo bwemewe n’amategeko
3. Guhagarika ubwambuzi nkubwo muli rusange, akenshi bukorwa n’abitwaza ko bafitanye isano na prezida wa Republika cyangwa abandi bategetsi bo hejuru.
Bikorewe i Paris kuwa 7/8/2015
ODHR
Ikigo kigenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda
Email : odhrwanda@gmail.com




_______________________________________________________________________________

ODHR - Ikigo kigenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda
odhrwanda@gmail.com

Retour à l'accueil