.

« Nibyo, koko  ndi muri gereza, ariko ndi mu gihugu cyanjye aho nsangiye umubabaro n’abaturage banjye  umunsi ku munsi

Ntacyo nacumuye. Ndi umwere. Niba ubutegetsi bwibwira ko urupfu rwanjye cyangwa ifungwa ryanjye ari igisubizo cy’ibibazo byabo, baribeshya.

 Ndi mu gifungo ku bw’urukundo nkunda abanyarwanda, muri iyi gereza mfite ishavu ariko ndabyihanganira. Ntawe nsaba kunkeza kuko ntawe umfitiye umwenda, ahubwo ni jye ubagomba byinshi. Ngerageze kwimika umunezero kubera igihango niyemeje  cyo kwitangira u Rwanda  Ntawe nsaba kungirira impuhwe, kuko si ndi imbabare.

Abankunda by’ukuri bazatera ikirenge mucyanjye bahranira kusa ikivi nateruye , nanjye ubwanjye nzakomeza kuharanira igihe cyose nzaba ngihumeka. Icyo kivi ni uguharanira ukwishyira ukizana  ndetse n’urukundo mu banyarwanda, ubwubahane n’uburenganzira busesuye kuri buri wese

Nibyo, koko  ndi muri gereza, ariko ndi mu gihugu cyanjye aho nsangiye umubabaro n’abaturage banjye  umunsi ku munsi.

Ntabwo ndi ku kirwa cyo mu butayu, mfunganywe n’abandi banyarwanda ibihumbi n’ibihumbi bategereje guhabwa ubutabera nkanjye.

Nibyo, ni ukuri ndi  muri gereza, Ariko urupfu cyangwa gereza ntabwo ari iherezo ry’ubuzima, haba kuri njye cyangwa ku muntu wese ufite inyota y'ubwisanzure mu gihugu cye.

Bafite ububasha bwo kumfungira muri Gereza ariko ntibafite ubwo gufunga ibitekerezo byanjye n’umutimanama wanjye.

 haba ubu , haba na nyuma y'urupfu rwanjye niba bahisemo gushyira iherezo ku buzima bwanjye bwo ku isi.

Gupfa ko nzapfa kandi niteguye gupfa. Ariko, ukwishyira ukizana, ukuri, ubutabera n’ubwubahane  mu banyarwanda, amahoro ku banyarwanda bose ndetse no muri Afurika yose bizagerwaho, Ntihazabura abazarokoka bagatera ikirenge mucyanjye. Ibyo naharaniye bizagerwaho binyuze mubandi banyarwanda babyizeye kandi n’ubu bakibyizera .

Muhaguruke bantu banjye!

Retour à l'accueil