TUVE MUMAGAMBO TUJYE MUBIKORWA

FPR NTIYAFASHE IGIHUGU KUBW'AMAGAMBO NTAN'UBWO IZAVANWAHO N'AMAGAMBO GUSA ATAGIRA IBIKORWA.

IRIBURIR0:

Iyi nyandiko ndayigutuye Muvandimwe wanjye nkunada bwana Déo Mushayidi wowe wabaye uwambere mukumva ko kwegera abanyarwanda ariyo nkingi nyakuri yo kubabohora.

2. Ndayigutuye Wowe Madame Ingabire Victoire wabonye ko u Rwanda rugeze iwa Ndabaga ugasiga ibyiza byose byari bigukikije harimo umuryango wawe n’imilimo yawe ukarusha ubutwari abagabo mwari mufatanije urugamba ukiyemeza gutangaho igitambo ubuzima bwawe ubuha igihugu cyawe.

3. Ndayigutuye bwana Bernard Ntaganda wabashije kwerekene ibyo utekereza kandi utari uyobewe ingaruka zari gukurikiraho.

4. Ndayigutuye Padiri Thomas Nahimana wowe wabashije kunyereka uburemere bw’ikibatsi kikugurumanamo ngasanga gihwanyije ubukana n’ikingurumanamo.

5. Ndayiubatuye banyamuryango ba PDP IMANZI mutaciwe intege n’ifungwa ry’uwatubimburiye mugakomeza gutera ikirenge muke.

6. Ndayibatuye mwebwe mwese mutagoheka mushaka icyabohora abanyarwanda.

Banyarwanda banayarwanda kazi munyotewe n'impinduramatwara mu Rwanda!

Hashize igihe kinini benshi muri mwe hamwe nanjye dukurikirana ibikorwa bya politiki bikorwa n'abanyarwanda batavuga rumwe n'ubutegetsi cyane cyane abakorera hanze y'igihugu kubw'umwihariko ku mugabane w'iburayi ndetse na Amerika tutibagiwe no muri RD Congo. Aha ndashaka kuvuga ibikorwa by'umutwe wa FDLR.

Iyo witegereje ibikorwa by'abanyamashyaka akorera hanze y'u Rwanda usanga ibyinshi ari ukwizengurukaho ntacyo bageraho gifatika uretse kwiyamamaza mubitangazamakuru binyuranye nabyo bitagera kuri rubanda rwa giseseka mu Rwanda ari narwo rubangamiwe cyane n'igitugu cya buriya butegetsi.

Njye rero nsanga niba koko abanyamashyaka bacu bagamije guhirika buriya butegetsi bw'agatsiko ka Kagame hari ibyo bari bakwiye kumenya byabafasha kubigeraho.

Muri byinshi byadufasha kugera kuri iyo ntego ndifuza kubagezaho ibintu cumi nabitanu mbona ari ingenzi kurusha ibindi.

Ibyo bintu uko ari cumi na bitanu nkaba nabigabanyijemo ibice bitatu,buri gice kikaba kigizwe n'ibintu bitanu.

Ndibwira ko buri wese unyotewe n'impinduka abashije kubizirikana byamufasha kwiha ikerekezo cyo gufata ingamba zihamye.

Ntabatindiye rero dore uko biteye:

1.IGICE CYA MBERE:

IBINTU BITANU B'INGENZI BYATUMYE FPR IFATA UBUTEGETSI

1.Inkunga y'igihugu cya Uganda

Leta ya Uganda yafashije kuburyo bugaragara umurayango wa FPR inkotanyi cyane cyane mukuwuha ibikoresho bya gisirikari birimo abasirikari b’abanyarwanda bahoze ari aba NRA intwaro,imyambaro ibimodoka bya gisirikari ndetse n’ibindi bikoresho binyuranya ibyo bikaba ari byo byawufashije kugaba igitero ku Rwanda kuwa mbere ukwakira mu maa w’igihumbi kimwe maganakenda na mirongokenda.

Ibyo ntibyaciriye aho nk’uko umunyamakuru FlorentiKampayana yakaundaga kubivuga ahubwo igihugu cya Uganda cyari indiri y’inkotanyi kuko niho zari zifite ibindiro by’inyuma mbere na nyuma y’uko zifata igice kinini cy’u Rwanda zikubaka ibirindiro bihamye.

N’ubwo Ingabo zinkotanyi zaje kubona ibirindiro kubutaka bw’u Rwanda ntizahise zicuka kuko zakomeje kujya zikorera amanama,ibitaramo ndetse na za fundrising(ikusanyamali) mubugande kumugaragaro. Ibyo rero nibyo byazihaye ikizere gihagije cyo kuzegukana intsinzi ishingiye ku ntamabara y’amasasu.

2.Kugira ingabo

Kugira Ingabo byatumye Habyarimana yemera gushyikirana n’inkotanyi kandi bituma ahindura imvugo aho kubita abaganda yemera ko aria banyarwanda. Muri buka ko yigeze kuvuga ko u Rwanda rwuzuye rumeze nk’ikirahure cy’amazi kuburyo wongeyeho igitonyanga yameneka yose.

Kugira ingabo kwa FPR byatumye yemera ko aria banyarwanda ndetse yicara kumez amwe n’inkotanyi i Arusha muri Tanzaniya ahva yemeye isaranganya n’igabana ry’ubutegetsi. Ibyo byose yabyemejwe n’urusaku rw’imbunda. Ndibuka ko inkotanyi zakundaga kwita imbunda akazina ka Rifle (umusifuzi) bishaka kuvuga ko ariko kazaca urubanza.

3. ubumwe mu banyamuryango

FPR yakoresheje ubuhanga buhanitse mu rwego rwa sensibilisation ishyira imyumvire y’abanyamuryango bayo kurugero rumwe,bakabona ibintu kimwe, ibubakamo ubuvandimwe burenze urugero, yunga abari bafitanye utubazo, ibatoza gusaranganya umitungo yabo bwite, utunze agafasha umukene,ndetse ibatoza no kurwananaho mubundi buryo nko gushakira akazi abatagafite, gucumbikira abatagira icumbi maze bose bumva ibintu kimwe intero iba itabaro,udatabaye akagemura uwo binaniye byose akitwa ikigwari kandi nawe bikamutera isoni akaba tahiga abasore bateranye.

4. Ukwitanga kurenze urugero

Abanyamuryango ba FPR bamaze gucengerwa n’amatwara y’umuryango bashyize imbere inyungu z’umuryango bazirutisha izabo bwite kuburyo bamwe mubataribarabashije kujya kurugamba bataye imirimo yabo bwite bajya gukorera icyama nta mushahara, haria bajyaga kwikorera amasasu bayegerezaurugamba, hari abajyaga hirya nohino mubihugu bikikije u Rwanda gukora imirimo y’icyama nko gushaka abasore batabara, imisanzu ndetse no gukora ubukangurambaga. Ibyo byose babikoraga ntamafaranga ya mission bahawe nta n’ayo bateganya kuzahabwa. Bagendaga bacumbika mubanyamuryango kandi abatabyinubira ahubwo wasangaga baterwa isheme n’icyo kizere bagiriwe.

Muri uku kwitanga birenze urugero ninaho FPR yakuye umutungo wo gukomeza urugamba idakomeje kurangamira inkunga ya Président MUSEVENI

6.Ibyitso

Ubwo Habyarimana yirirwaga avuga ko FPR yabashoyemo ibyitso ntiyabeshyaga kuko byari bihari. Mu Rwanda Rwagati hari abakada ibihumbi bitanu bahawe amahugurwa ahagije ; abo akaba aribo bakoraga ubukangurambaga mubaturage muburyo bw’ibanga rikomeye ndetse bakanakusanya imisanzu nyuma bakayohereza mubiro bikuru by’icyama.

Hari ikindi gice cy’abanyapolitike n’abasirikari bari mu butegetsi bwa Hbyarimana cyangwa bari muri opposition FPR yabashije kwiyegereza bemera gukorana nayo ndetse banayifasha gushegesha ub utegetsi bw’ikinani kugeza ubwo kinanuye. Ngirango buri wese aribuka uruhare rwa MDR,PSD na PL mugushyigikira FPR .

2. IGICE CYA KABIRI

IBINTU BITANU BIDINDIZA OPOSITION NYARWANDA

1. Ubuhezanguni

Byaragaragaye kenshi ko abantu benshi bavuga ko bifuza ko ibintu bihinduka bakigoswe n’amarangamutima ashingiye kubwoko ibyo bigatuma bahorana urwukekwe hagati yabo n’abo badasangiye ubwoko ndetse n’uturere. Iyo witegereje uburyo amashyaka avuka n’abayayoboka mudutsiko bikwereka aho ibitekerezo byabo biba bishingiye ibyo bigahamwa n’ibyo bandika kumbuga zinyuranye mubitekerezo bitagira umurongo ufatika cyangwa se uhoraho.

Birumvikana ko abenshi babiterwa n’amateka mabi abanyarwanda baciyemo ariko ikibabaje ni uko buri wese yirebe kugiti ke ntarebe na mugenzi we ko nawe yababaye. Umuhutu ati abatutsi baratwishe, ariko ntashake kubihera aho byatangiriye. Umututsi nawe ati badukoreye Génocide ariko ntiyemere ko yahorewe birenze urugero ;

2. Kutagira ingabo

Paul Kagame ni umuntu warezwe n’igisirikari kuburyo kimutemba mu ngingo kugeza ubu ntikiramutenguha kuko nicyo kimugize akagirwamana .A zi neza ko amagambo y’abasivire atahangana n’urusaku rwa AK47 yizeye inkunga y’abanyamerika n’abongereza kubera uturimo tuzamura ubukungu bwabo abakorera. Ibyo ari nabyo bituma amatwi ye ayavuniramo ibiti.

Mugihe rero azi neza ko abavuga bavugira kure kandi amajwi yabo ntarenge umutaru nta narimwe yabaha agaciro ngo yemere gushyikirana nabo cyangwa se ngo adohore igitugu akandamisha abanyarwanda.

3. Umwiryane no guhuzagurika

Amashyaka menshi ya opposition arangwa n’umwiryanye n’urwikekwe bidafite ishingiro ujya kumva ngo ishyaka runaka ryacitsemo ibice bibiri kubera hari abumva ibintu muburyo ubu n’ubu abandi bakabyumva muri ubu. Wajya kumva ngo ba runaka bakorana n’inkotanyi kandi wenda atari byo ahubwo ari uko imyumvire yabo itajyanye.

Amashyaka menshi n’abayagize usanga aterekana neza umurongo wa politike uhamye yihaye kuburyo ibyo bidaha ikizere abanyarwanda ngo bayashyigikire kubera gutinya ingaruka yabakururira.

Nibutse ko umwiryane utagarukira mumashyaka imbere gusa ahubwo usanga n’amashyaka ubwayo ashinjana ibintu bidafututse bamwe bita abandi ngo ni za baringa.

Ishingwa ry’amashyaka mashyashya rya buri munsi naryo rigaragaza uguhuzagurika kw’abanyepolitike ba opposition kuko baba batazirikanye rya jambo rivuga ngo Divid and rul (ryanisha utegeke)

Ibi rero (ryanisha utegeke) ubundi ni umurimo wagombye gukorwa na Kagame ariko ntibyirirwa bimugora kuko opposition iba yabimukoreye.

4. Ukwikunda

Abanyapolitiki benshi barangwa no kwikunda kuburyo bahisemo kuvugira kure y’abo bavugira ibi nabyita ko bafite politiki yo gushora abaturage ngo batege imitwe Kagame ayimene bo bigaramiye mubususuruke i burayi bityo babone uko bandika za Déclarations zitarenga umutaru. Politiki nk’iyo ubona ari imitwe cyangwa umurengwe wo gutunga za ordinateur munzu noneho umuntu yabura icyo akora akajya kuyikiniraho ashyushya imitwe y’abantu yandika ko iminsi ya Kagame ibaze nyamara ntacyo yerekana kiyigabanya.

5. Ubukene

Amashyaka menshi nako hafi yayose nta mutungo agira kandi nta n’ubwo ashyiraho umwete wo gushaka uburyo uwo mutungo waboneka. Iyo uganiriye na bamwe muri bo bakubwira ko batahwemye kubivuga ko umutungo ukenewe ariko abantu ntibabyitabire.

Aba rero ntibamenya aho bipfira kuko nabo ubwabo bataragera kurwego rwo kwitangira ibyo bemera. Bibwira ko kubivuga gusa bihagije ntibibuke ko hagomba n’ibikorwa

3.IGICE CYA GATATU

IBINTU BITANU BYAHIRIKA FPR MUGIHE KITARAMBIRANYE

1Kugira ubumwe muri opposition

Igihe cyose abanyapolitiki bacu batazumva ko gukorerahamwe ari ngombwa ntibazabasha guhirika ingoma y’igitugu(baca umugani ngo abahigi benshi bayobya uburari)

Nibadashyirahamwe ntibizorohera abanyarwanda kubashyigikira kuko babura uwo bahitamo n’uwo bareka.

Kwirirwa bacuranwa abayoboke nibyo bituma abanyarwanda babatakariza ikizere kuko usanga abenshi muri boa ri abhanga mukuvuga ariko mungiro akaba ari zero.

Umunsi abanyepolitiki bacu babashije kuba intangarugero muguhuriza hamwe imbaraga zabo bizatanga ikizere ko bashobora no kubanisha abanyarwanda. Nibitaba ibyo bazajya biruka amahanga ngo barasobanura imigabo n’imigambi bahave bacyuye umunyu.

2. Gushinga umutwe w’ingabo uhamye

Dukurikije imiterere y’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’imyumvire y’inkotanyi n’abambari babo biragaragara ko nta mishyikirano ishoboka hatabayeho urusaku rw’imbunda kubera impamvu zikurikira :

1. Ubu amahanga yirirwa avuga imyato Inkotanyi ko ari abadahigwa kurugamba bigatuma nazo zicinya icyara ko ntawazitsimbura

2. Amahanga azishyigikiye ntashobora kugira icyo amariara opposition mugihe abona ko nayo idashinga kubera ibigambo byinshi naho ibikorwa ari zero.

3. Nta kindi kintu cyaha ikizere abanyarwanda cyavanaho iriya ngoma uretse kumva ko hari ingabo zihagazeho zishobora guhangana n’inkotanyi.

4. Gushinga umutwe w’ingabo nicyo kintu cyonyine cyatuma amahanga ashyigikiye Kagame yemera ko opposition iriho kandi ko ibiganiro ari ngombwa.

5. Kugira ingabo nicyo kintu cyonyine cyatuma abanyarwanda benshi barushaho kugirira ikizere opposition nyarwanda bigatuma bayishyigikira ndetse bakanayitera n’inkunga bayiha imisanzu.

3.Gushinga ikigega cy’umutungo

Umutungo ni ngombwa ku rugamba urwo arirwo rwose

Opposition nyarwanda ntishobora guhangana n’ubutegetsi bwa Kagame bufite umutungo utagira ingano naho yo ntakantu nagato yibitseho ni ngombwa rero ko amashyaka ya opposition yiyegeranya akiga gukorera hamwe adatatanya imbaraga zayo noneho agashyiraho ikigega cy’umutungo kigamije kubohora u Rwanda.

Icyo kigega nicyo cyajya cyakira imisanzu y’abanyarwanda n’iy’abandi baterankunga.

Igice kimwe cy’Amafaranga yaboneka cyakora imirimo ya buri munsi ijyanye n’urugamba, ikindi gice kigakora mu ishoramari kugirango akomeze kubyara umusaruro hateganijwe ko hari igihe urugamba rwaba rurerure bityo abatanga imisanzu bakaba barambirwa bikabaviramo gucika intege.

4. Gushaka igihugu cyashyigikira opposition nyarwanda

Mu rugamba urwo arirwo rwose ni ngombwa kugira igihugu byibura kimwe gihana imbibi n’icyanyu kemera kubatera inkunga igaragara kugirango mubashe gukora ibikorwa byanyu nta nkomyi.

Ibyo bitanga ikizere kubantu bari mugihugu rwagati babashyigikiye kuko baba bumva mubari hafi kandi umunsi uwo ariwo wose mwabasha kubageraho.

Ibyo kandi byorohera n’abantu banyu bakorera mugihugu imbere kubageraho bazanye inkunga n’amaraporo ndetse n’abakorera bushake bakabageraho kuburyo bworoshye. Niyo bibaye ngombwa ko mugaba ibitero mubitera muturuka hafi.bityo mwashaka gusubira inyuma (Repplier tactique/withdrow) ntibibagore.

Ariko muri ikigihe hakurikijwe umwuka uri mukarere biragoye kubona igihugu cyakwiyemeza kubaha ibirindiro kuko usanga ibihugu strategique nka Uganda ,u Burundindetse na RD Congo usanga bifitanye ubumwe bukomeye n’u Rwanda kuburyo niyo byakwemera kuguha ibirindiro bishobora guca inyuma akaba aribyo bikugambanira. Tanzania nayo kubera kwanga amahani ntibyoroshye cyane kukwemerera kuguha ibirindiro dore ko no gutera wambutse umugezi w’akagera usumana ubukana bwinshi bitoroshye.

Ibyo ariko ntawe byaca intege abantu baganira n’ibyo bihugu haba hari imbogamizi hari ubundi buryo butari munsi ya bune bufatika(efficace) ariko akaba Atari byiza kubushyira ahagaragara kuko bwahumura umwanzi bigatuma ahahanga ijisho.

6. Kugira ibyitso mubutegetsi

Kuva isi yaremwa nta muntu urakuraho ubutegetsi adafitemo ibyitso bimushyigikiye ari nabyo bimukorera imirimo y’ubutasi munda y’ingoma niyo mpamvu na opposition nayo igomba gukora uko ishoboye igashaka ibyitso mubutegetsi, mugisirikari ndetse no mugipolisi. Ibyo kandi ntibigoye kuberako uretse ubwoba bwibasiye abanyarwanda ndibwira ko abifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda aribo benshi.

Kugirango ariko abantu bari mubutegetsi bemere gukorana na opposition ni uko nayo yabanza ikagaragaza ko ishinga atari amagambo gusa aha ndashaka kuvuga nko gutangiza byabikorwa navuze haruguru. Ariko cyanecyane itangiriye kugikorwa kijyanye no kugarura ubumwe nyakuru mubantu barwanya ubutegetse. Kuko abantu barangwa n’umwiryane ntibashobora guhumuriza abandi.

UMWANZURO

Banyarwanda banyarwanda kazi uyu ni umwe mumisanzu wanjye muri myinshi nteganya guha igihugu cyanjye nk’uko ntahwemye kwitanga uko nshoboye uhereye kurugamba rwa mbere nagiyeho rw’inkotanyi ngatabaruka ntageze kuntego nari narabeshywe kimwe n’abandi benshi tubyumva kimwe baba bakibeshya FPR ko bayirimo nyamara umutimanama wabo uri ahandi, baba barafashe indi nzira yo kugaragaza aho bahagaze hatandukanye na FPR . Ndizeza igihugu cyanjye ko nzakitangira uko nshoboye ndetse ko niteguye no kugiha amaraso aho kugirango imbwa zizayanywerE ubusa.

Numva mugihe igihugu cyanjye kitarabohoka aho nabonera amahoro ari mumva cyangwa muri gereza.

Ndasaba umuntu wese wumva ibintu kimwe na njye ko yabimbwira ndetse tukanajya n’inama y’uko twafatanya kugirango igihugu cyacu kibohoke.

Ndambiwe gukorera politiki kure y’u Rwanda,

Ndambiwe gukorera politiki munyandiko nta bikorwa.

Wifuza kunyandikira ugira byo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo ,adresse yanjye ni abdallah.akishuli@yahoo.com

Telefone :+33758173072

Cyangwa ukansanga kuri Face book no kuri Skype wifashishije aya mazina: Abdallah Akishuli

Retour à l'accueil